Felisita Niyitegeka ni umunyarwandakazi akaba yari umuhutukazi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari afite imyaka 60, yari Umufasha w’Ubutumwa (umukobwa wa musenyeri) muri diyosezi ya Nyundo. Yari yarahawe ubutumwa muri Centre Saint-Pierre ku Gisenyi. Mu kwezi kwa kane muri 94, Felisita yari kumwe n’abatutsi bari baje aho muri urwo rugo bahahungiye, bamwe bari bahamaze iminsi baraje mu mwiherero w’Abafasha b’Ubutumwa. Felisita yagerageje guhungisha bamwe muri abo batutsi, abashakira uko bagera mu gihugu cya Kongo kitwaga Zayire icyo gihe. Abatutsi bo ku Gisenyi bamaze kumenya ko Felisita yageragezaga guhungisha ababaga bagize amahirwe yo kugera muri Centre Saint-Pierre, batangiye kumuhungiraho ari benshi, abamugezeho bose akabakira neza kandi akabitaho uko ashoboye. Abazaga bakomeretse yabashakiraga imiti, bakavurwa, abazaga bambaye ubusa na bo akabashakiraga imyambaro. Interahamwe zimaze kumenya ko Felisita yarengeraga inzirakarengane, zateguye umugambi wo kujya gutera urwo rugo Felisita yabagamo no kwica abatutsi yari ahishe. Musaza we wari umusirikare mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe amaze kumenya ko mushiki we ashobora gupfa, yamwoherereje abamuhungisha, amusaba ko yava aho, agahunga urupfu. Nyamara Felisita we ntiyajabutse umutima ahubwo yandikiye uwo musaza we, amubwira ko adashobora gutererana abantu bari bamuhungiyeho ngo ahunge, abasige bapfa bonyine. Musaza we yabonye iyo baruwa ku wa 12 Mata 1994. Dore iyo baruwa yoherereje musaza we:
Frère chéri,
Urakoze gushaka kunkiza! Aliko aho kubaho nsize abo natumiye 43 bapfa, mpisemo gupfana na bo. udusabire kugera ku Mana, kandi uzansezerere ku mukecuru n’abavandimwe, nzagusabira nimara kugera yo! Komera, urakoze cyane kunyibuka. Kandi niba Imana idukijije nk’uko tuyizera, ni ah’ejo.
Mushiki wawe Felisita Niyitegeka
Mu minsi yakurikiyeho Felisita yakijije abantu barenga cumi na batanu, abambutsa umupaka bagera muri Zayire, bose bararokoka.
Ku itariki ya 21 Mata 1994, nibwo interahamwe zateye urugo rwabo, zipakira mu modoka abatutsi bari bihishe aho, zibajyana aho zari zacukuye ibyobo zajugunyagamo abatutsi zimaze kwica. Zabwiye Felisita ko we zitamushaka, ko agomba gusigara kubera ko yari umuhutukazi ariko Felisita yazibwiye ko adashobora gutererana abaje bamugana. Na we rero yinjiye ku ngufu mu modoka interahamwe zari zapakiyemo abatutsi, arabaherekeza kandi yiyemeza gupfana na bo. Icyo gihe Felisita yaranzwe no gukomeza abavandimwe bari kumwe na we ababwira ko cyari igihe cyo guhamya ukwemera kwabo. Interahamwe ntizashakaga kwica Felisita kuko yari umuhutukazi kandi akagira na musaza we wari umusirikare ukomeye wabaga mu Ruhengeri. Interahamwe imwe yabwiye Felisita iti: “Wowe ntufite ubwoba bwo gupfa, ugiye kwirebera uko bikomeye, uricwa ubwa nyuma.”
Ubwo interahamwe zitangira kwica, zimaze kwica abantu bagera kuri mirongo itatu, na none zishaka gukiza Felisita ariko we aranga aravuga ati: “Nta mpamvu n’imwe mfite yo kubaho mumaze kwica abavandimwe banjye.” Amaze kuvuga ayo magambo, interahamwe yitwa Serushago Omar, yahise imurasa, araca. Felisita yari kumwe kandi n’abandi bafasha b’ubutumwa bagera kuri batandatu.
Musaza we yaraje asanga bamaze kubica maze we n’abo bari kumwe baramushyingura. Dore amagambo yahavugiye: “Wahisemo gupfa, ubu noneho udusabire.”
Auteur : |
JEAN D'AMOUR DUSENGUMUREMYI |
Catégorie : |
Biographies, Mémoires - Témoignages |
Format : |
Poche (11 x 18 cm) |
Nombre de pages : |
270 |
Couverture : |
Souple |
Reliure : |
Dos carré collé |
Finition : |
Brillant |
ISBN : |
978-2-8083-1426-8 |