Buri munsi, cyane cyane ku cyumweru, imbaga y’Imana ikoranira mu Kiliziya izinduwe no gutega amatwi Kristu mu ijambo rye no kumuhabwa mu Ukarisitiya. Kimwe mu biyifasha kunoza uwo mushyikirano mutagatifu n’Imana, ni indirimbo za liturugiya. Abazihimbye bamurikiwe n’Imana, abaziririmba bikaba akarusho. Gusa kugeza ubu, haburaga rya bakwe ryo kwegeranya iryo funguro ngo imbaga y’Imana irigereho itabanje kuzenguruka imihana.
Ikintu gikomeye iki gitabo cyibanzeho, ni ukugerageza gushyira indirimbo mu mwanya uzikwiye turebye imiterere ya liturujiya. Abazobereye mu by’imirire, bazi ko hari ubwoko bw’ibiryo bitangirirwaho kuko bifite akamaro iyo bibanje mu nda; nyuma hakaba ibikurikira n’ibisoza. Abasirimu babyita entrée, repas na dessert. Na litugujiya ni uko yubatse. Kandi ni byo kuko tuba turimo gusangira (ijambo na ukarisitiya). Indirimbo zibidufashamo rero na zo zitegurwa bitewe n’igice zagenewe. Tuzirikanye ko twese atari ko duhugukiwe n’imitegurire y’iri sangira ritagatifu, twakumva akamaro ko kugira iki gitabo kitubwira kiti iyi ndirimbo iri mu zagenewe kubanza, iyi iza hagati na ho ziriya zirasoza.
Auteur : |
JEAN D'AMOUR DUSENGUMUREMYI |
Catégorie : |
Spiritualité - Christianisme |
Format : |
A5 (14,8 x 21 cm) |
Nombre de pages : |
325 |
Couverture : |
Souple |
Reliure : |
Dos carré collé |
Finition : |
Brillant |
ISBN : |
978-2-8083-2035-1 9782808320351 |